Thursday, 25 August 2011

IMIKINO


Thierry Henry yagarutse muri Arsenal.


Thierry Henry yongeye kugaruka muri Arsenal mugihe kingana n'amezi 2 akaba yamaze gusinya amasezerano kandi n'imyitozo akaba ayimereye nabi,Arsene Wenger atangazariza abakunzi ba the Gunners ko azamukinisha muri FA CUP ku wa mbere ubwo Arsenal izaba ikina na Leeds United.



ITANGISHAKA Ibrahim arabarizwa mu bufaransa.

   Umukinnyi wakiniye ikipe y'igihugu yabatarengeje imyaka 17,ubu yabaye iyabatarengeje 20 ,nyumayo kuva mugikombe cy'isi cyabarimunsi y'imyaka 17 muri mexique yaje guhura n'imvune ubwo yarimo akinira ikipe yarasanzwe akinamo ariyo SEC ACADEMY,byaje no kumubera intandaro yo kutitabira kugihe imyitozo y'ikipe y'iganjemo abakinnyi bakiniye amavubi u-17 muri mexique yiswe ISONGA FC igashyirwa no mu cyikiro cyambere mu rwanda.

ubu rero ITANGISHAKA arabarizwa mu bufaransa(france)aho yagiye kwivuriza iyo mvune aho yakwitabwaho ndetse akanavurwa neza bityo hakaba hagirwa icyizere cyo gukira kwe,uwo mwana rero akaba afite gahunda yo guhura na muganga kuwa 2 mutarama.tukaba twese nk'abanyarwanda dusabwa kumusabira kugirango azakire neza tuzongere tumubone mu kibuga aduhesha ishema.



Shampiyona y'icyiciro cya mbere: Izakomeza ku munsi wa munani.

Kuwa gatatu tariki ya 28/12/2011 Shampiyona y'icyiciro cya mbere mu mupira w'amaguru mu Rwanda izasubukurwa, hazakinwa imikino yo ku munsi wa munani nubwo ahari amakipe azaba akina imikino ya cyenda ayo ni amakipe yamaze gukina n'ikipe Isonga FC yamaze kongerwa muri Shampiyona. Ayo makipe ni Amagaju FC, Espoir FC n'ikipe ya Mukura Vs, andi makipe yose asigaye azaba akina imikino yo ku munsi wa munani. Umukino utegerejwe na benshi ni umukino uzahuza ikipe ya Kiyovu Sports izakira ikipe ya Rayon Sports, kubera impamvu zitandukanye ikipe ya Kiyovu Sports nimwe mu makipe azahagararira u Rwanda mu gikombe cy'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Afurika, ikaba izahura na Simba Sports Club yo muri Tanzania, kikaba ari igipimo cyiza ku mutoza Kayiranga Baptista wanakomeje gukoresha imyitozo abakinnyi biganjemo abana. Rayon Sports yakomeje kugaragaramo ibibazo byo kudahembera abakinnyi ku gihe bikageza aho bamwe mu bakinnyi batangira imyitozo batinze, ariko ubu icyo kibazo kikaba cyarakemuwe, izaba ishaka kwereka abakunzi bayo ko igifite gahunda yo gushakisha umwanya wa mbere muri shampiyona. Dore uko imikino iteganyijwe

Amagaju FC v APR FC (Nyamagabe)

Nyanza FC v Mukura VS (Nyanza)

Espoir FC v Marines FC (Rusizi)

Kiyovu Sports v Rayon Sports (Stade Amahoro saa kumi n'ebyiri)

Police FC v AS Kigali (Stade Mumena)

Etincelles FC v La Jeunesse (Stade Umuganda).


Ibyatubayeho ni agahomamunwa-Umutoza Micho.

Umutoza w'ikipe y'igihugu Amavubi Militun Micho Sredojevic mu ikiganiro n'abanyamakuru ba Siporo mu Rwanda, ubwo yavugaga ku mukino wa nyuma ndetse n'ejo hazaza h'amavubi yavuze ko ibyababayeho ari agahomamunwa ndetse ari ibintu bitumvikana kuba bataratahanye igikombe. Micho yatangiye avuga ku rugendo uko rwagenze muri rusange ko ari heza nubwo ikipe itegukanye igikombe, Micho yavuze ko batangiye neza ndetse bakitwara neza mu mikino yabanje kuko mu mikino yose bakinnye batsinzwe umwe kandi kuri penaliti.
Micho avuga ko umukino wa nyuma bari bawufite mu maboko yabo kuko babanzaga igitego ikipe ikacyishyura kandi Micho yemeza ko ikipe bari kuyitsinda, ariko ngo imvune abakinnyi babiri (Buteera na Kodo) bagize nizo zabagizeho ingaruka zikomeye bakabura igikombe, Micho yagize ati "twazigize igihe cyo gusimbuza kandi bitunguranye nyuma y'ivunika rya Buteera na Kodo ariko nta kintu na kimwe twakwireguza kuko twatsinzwe umukino wa nyuma kandi bibaho mu mupira w'amaguru tugomba kubyacyira".
Micho akomeza agira ati :"ntabwo twahora turira ngo twaratsinzwe kuko nabyo hari uburambe no kumenyera amarushanwa biduhaye haba njye, abatoza ndetse n'abakinnyi". Yongeye ati :"twababaye ariko kandi ntabwo twakwigaya ngo duheranwe nabyo kuko twakoze akazi keza cyane kandi twari twateguye neza mbere yo kujya muri CECAFA kandi byabaye umusaruro utari mubi".
Micho avuga ko bageze ku mukino wa nyuma bari biteguye neza kandi buri wese yari ameze neza yiteguye mu mutwe ndetse no mu kibuga ariko byose byaje kurangira dutsinzwe niko umukino ugenda. Micho kandi avuga ko ikipe y'u Rwanda igicyeneye kubakwa kandi no gukomezwa ndetse ikaba ikipe ihamye kuko ikipe itubakwa umunsi umwe ariko kandi bikaba bibasaba gukora cyane no gutegura neza abakinnyi no gushaka ikipe ikomeye kurusha iyo bajyanye muri CECAFA.






Umusore ukiri muto cyane kandi wumuhanga  mu mukino wa football  SAMIR NASRI wakiniraga ikipe ya Arsenal FC  yarangije  gusinya muri MAN CITY. Amasezerano y'imyaka 4  akazajya nawe ahembwa agatubutse  bitandukanye nuko yaramerewe muri  Arsenal  dore ko ubu yahise  aza ku mwanya wa 8 kwisi muguhembwa agatubutse muri football ,dore ko azajya ahembwa akayabo  ka  180 milles pound per year  akazaba ari uwa kabiri muri MAN CITY  nyuma ya  TOURE YAYA

AHA YARI AGEZE I MAN CITY  AT Ethihad                                                                                                                                                                    



BARCELONA: MESSI
             

r LIONNEL MESSI  YIFURIJWE AMAHIRWE MBERE  YUKO ABA CAPITAINE WA ARGENTINE


Kolkata, Sep 2 : Antonella Roccuzzo, the childhood sweetheart of soccer superstar Lionel Messi, called up Friday morning to wish him luck before his debut as Argentina captain in the FIFA international friendly versus Venezuela in the city.

No comments:

Post a Comment