UDUKORYO
Casper na Jennifer urukundo ruraka!
Nyuma yo gutandukana n'abagabo batatu ndetse no gukururana n'abandi basore batari bake bimaze kugaragara ko arambye mu mukino w'urukundo ndetse afite uburambe mu gukundana ubu utahiwe gukundwa na Jennifer Lopez ni Casper Smart.
Uyu musore w'umubyinnyi (backdancer) wa Jennifer Lopez ufite gusa imyaka 24 yari yananiwe gutandukana na Jennifer Lopez w'imyaka 42 ubwo bari kumwe mu cyumweru gishize batemberanye ndetse n'impanga ze muri Hawaii ndetse bagasoreza muri Morocco dore ko atangaza ko ariwe mukobwa yakunze wihagazeho "first serious girlfriend".
Nubwo abantu benshi bavuga ko akunda abagore cyangwa se abakobwa umuryango we we uremeza ko Beau nkuko mu muryango bamwita ari umusore witonda, ukunda gusenga ndetse akaba atarahungukana umukobwa iwabo ngo aje kumwereka ababyeyi.
Se umubyara Roy w'imyaka 58 yagize ati "Nta mukobwa n'umwe nibuka yaba yarazanye kandi ibi mvuga ni ukuri.Casper ni umusore udasanzwe ku byerekeranye n'abakobwa. Ntarazana umukobwa cyangwa se ikindi kintu murugo rwanjye.Nari nziko nta ncuti agira ariko nta kintu na kimwe twaganiraga ku buzima bwe bw'urukundo."
Roy akomeza mu magambo ati "Ntakintu kimuhangayikisha, ni umusore wiyizera, afite ubwenge bwinshi.Ntabwo afata agatama ndetse ntannywa ibiyobyabwenge arakijijwe".
Roy ukora akazi ko kwigisha muzika yanavuze ko umuhungu we yari yishimye ubwo yamubwiraga iby'ubucuti bwe na Jennifer kuri telefone ndetse avuga ko yari kwakira J-Lo iyo umuhungu we amuzana kumusura. Avuga ko yababwiraga ko ari umukobwa mwiza ariko ntiyatuma bamenya niba hari ubushuti budasanzwe hagati yabo ahubwo ari uko gusa bakorana amubyinira.
Roy utangaza ko urukundo rw'umuhungu we na J-Lo rukomeye kuburyo ikinyaranyo cy'imyaka 18 kidakwiye kuba ikibazo kuko hari urukundo nkuko avuga ati "abantu benshi batekerezako ikibazo cy'imyaka gikomeye ariko njye mbona ntacyo bitwaye". Uyu Roy na Shawna nyina ubyara Casper baratandukanye nyuma kubyarana Casper na mukuru we witwa Brandon wibera mu gisirikare ubu abana n'umugore witwa Vicky bafitanye umwana witwa Cory.
Avuga ku mpano yo kubyina y'umwana we, Roy yagize ati "Casper yavukiye ahitwa Anaheim akurira muri Orange country". Yavuzaga saxophone (icyuma cya muzika bakunda gukoresha mu njyana ya Jazz) kandi niyo wamwicazaga kuri piano yayikinaga neza. Yarantangaje kumubona arimo kubyina ubwo yari muto nakundaga kubona yitoza kubyina dore ko nyina yari umubyinnyi nanjye nkaba umucuranzi birumvikana ko bimurimo (He's very talented).
Abajijwe aho umuhungu we yaba yarahuriye na Jennifer ngo amubyinire atangaza ko atahamenya ariko kuko Jennifer yakundaga gushaka abamubyinira mu muhanda kandi Casper n'igikundi yabyinagamo bakundaga kubyinira mu muhanda bishoboka ko ariho bahuriye kandi ku gihe (He was in the right place at the right time).
Mu gukomeza yerekana ko umuhunge we azi kubyina avuga ko atari we muntu wambere ukomeye abyiiye ko yigreze no kubyinira Beyonce ndetse yanasohotse mu mashusho menshi abyinira abantu batandukanye ariko we atigeze abyirata.Ni umuntu uzi kwicisha bugufi
Roy asubiza abantu bakunze kwandika kuri internet amagambo atari meza kumuhungu dore ko ari we uri kuvugwa ahantu hose muri iki cyumweru.
Nyirarume (Uncle) wa Casper witwa Tab Larsen utuye California we avuga ko ari umwana mwiza ntakintu yamugaya ngo ntarigera amubona yasomye ku gatama cyangwa ibindi biyobyabwenge cyangwa ikindi gisa nabyo ko ahora yita ku mpano ye. J-Lo yatangiye kureshya Casper mu kwezi gushize kwa 11 nyuma yo gutandukana n'uwari umugabo w Marc Anthony mu mezi ashize; aho yabanje gushakana na Ojani Noa, Judd Chris ndetse akaba yarigeze gukundana cyane na P Diddy ndeste na
IBINTU 8 BYAFASHA UMUHUNGU KUBONA INCUTI Y'UMUKOBWA
Bibaho ko waba warazengurutse ahantu hose ushaka umukobwa umutima wawe wishimira ngo ube wamugira incuti kuko wumva ukeneye incuti y'umukobwa (girlfriend) kandi ari ngombwa kuyigira. Iyo ncuti ushobora kuyikura ahantu udakeka nko kw'ishuli, mu kazi ahi wirirwa cyangwa ukajya kuyishakisha ahantu hari abantu benshi nko kujya mu matsinda arangwamo abakobwa. Ariko mu byo uzakora byose ugomba gukurikiza izi nama zikurikira kugirango ubone incuti kandi ntibigoye na gato: 1. Ugomba kumenya ubwoko bw'incuti ushaka. Shyira ku rutonde ibintu wumva incuti yawe igomba kuba ifite ndetse ndetse ni uko igomba kuba imeze aha twavuga nk'ubuhanga (ubwenge), ubwiza, kwiyizera, uburyo aganira ndetse n'uburyo yubaha ibitekerezo by'abandi bantu. 2.Wikuremo ibyakubabaje mu rukundo. Mu gihe ushaka incuti y'umukobwa warigeze gukundana wenda ukagira igikomere ku mutima utewe n'umukunzi wa mbere(ex-girlfriend) ugomba kubyikuramo ukishyiramo ko ugiye gutangira umubano mushya wirengagiza intimba watewe n'umukunzi/abakunzi wa mbere. 3.Gerageza kureshya umukobwa. Niba ushaka incuti y'umukobwa ugerageza kumureshya (attract) wifashishije imwe mu myihariko ufite ndetse ukagerageza kureka imico itagaragarira abandi neza. Ukore uko ushoboye werekane buri kintu cyiza kikuranga haba mu bikorwa ndetse no mu bitekerezo. 4.Mwakire uko ari Gerageza kumushimisha umwerekako buri kintu cyose afite ugiha agaciro ndetse ibitekerezo bye ubyakira nk'ingirakamaro 5.Hitamo imico y'uwo ugomba gukundana nawe Ugomba guhitamo uburyo (imico) y'umukobwa ugomba gukunda uko agomba kuba ameze.Niba uri nko ku ishuli cyangwa ku kazi witegereze abakobwa n'imico yabo maze uhitemo imico igomb kuranga umukobwa igomba kuranga umukunzi wawe ugendeye kuyo ubabonamo nibiba ngombwa ufate agapapuro uyandikeho ariko ugendeye kuyo ubonana abandi. 6. Ujye aho ukeka kuba wakura incuti Mu gihe ushaka incuti hari ahantu ugomba gushakira ntabwo wicara ngo yizane ahubwo ujya ahantu bakunze guteranira nko mu matsinda urugero ushaka umukobwa ukunda gusenga ushobora kujya ukunda kujya mu misa kugirango uhahurire n'uwo wifuza.Niba ukunda umukinnyi ukajya ujya ku bibuga by'imikino. 7. Wibyihererana Mu gihe wabengutswe inkumi kandi utaragera igihecyo kuyibibwira ntukabyihererane ahubwo ugerageze gushaka zimwe mu ncuti ze mwaba muziranye maze uzibwire uko umwiyumvamo.Ubwire umwe mu ncuti wizeye kujya kumubwira yitonze ko umwemera. 8. Ikuremo ubwoba Mu gihe udashobora guhita utangariza umukobwa ko wamubengutswe ntukagire ubwoba ukomeze umwemere naho utabimwerurira mu gihe gito. Umwoherereze ubutumwa cyangwa utwandio byiza bitariho amazina yawe ariko ugerageza kwivuga ibigwi ariko utirarira kugirango nawe agende agira amatsiko ndetse no kukwiyumvamo.
Subscribe to:
Posts (Atom)
No comments:
Post a Comment